INESAM COMPANY ikorana n'abahinzi n'aborozi ku imikoranire y'ihariye kandi myiza kurwego rwabahinzi n'aborozi baciriritse kugeza ku abanini. INESAM COMPANY LTD ni ikigo gikora ibikorwa byo gufasha abahinzi n’aborozi binyuze mu bujyanama bwihariye, gutanga amahugurwa, no kubahuza n’amahirwe abafasha guteza imbere ibikorwa byabo. Dukorana n’abafatanyabikorwa batandukanye mu rwego rwo kugeza ku bahinzi ubumenyi bushya, ikoranabuhanga rigezweho, n’ubundi bufasha bubafasha kongera umusaruro no kuwutunganya mu buryo buboneye. Uburyo dukorana n’abaturage buri ku ishingiro ry’iterambere ryabo, aho tubagezaho amahugurwa ajyanye n’imicungire y’umusaruro, imikoreshereze y’ifumbire, uburyo bwo kurwanya indwara n’ibyonnyi, imikoreshereze y’amazi mu buhinzi, ndetse n’uburyo bwo kwita ku matungo kugira ngo bongere ubworozi bwabo mu buryo butanga umusaruro. Uretse ubujyanama n’amahugurwa, INESAM ibahuza n’amasoko atandukanye kugira ngo umusaruro wabo ubashe kugera ku isoko ritekanye kandi ku giciro cyiza. Tubafasha no kubona ibikoresho by’ibanze bikenerwa mu buhinzi n’ubworozi birimo imbuto, ibiribwa by’amatungo, imiti, ibikoresho by’ikoranabuhanga ndetse n’ibindi bikenerwa mu kazi ka buri munsi. INESAM yiyemeje gukomeza kuba umufatanyabikorwa w’ingenzi mu iterambere ry’abahinzi n’aborozi, hagamijwe kubaka ubuzima bwabo n’ubukungu bw’imiryango yabo. .
Sosiyete na barwiyemezamirimo bashaka gukorana na INESAM COMPANY bashobora kutwandikira cyangwa kuduhamagara kuri:
📞 0793679108
✉️ adminofficer@nesam.rw
Kumwe n’abafatanyabikorwa ba INESAM, dukorana mu gutanga serivisi z’ubwubatsi n’ubugenzuzi (engineering & consultancy), gukurikirana no gutangiza imishinga (commissioning), gupima ubutaka (land surveying), ndetse n’ubufasha bwa tekinike (technical support) mu buryo buhamye kandi bw’umwuga.
Dufite uburyo bwihariye dukorana n’abafatanyabikorwa bacu mu kugeza ibikoresho bikenerwa mubahinzi n’ubworozi. Nk’uko tubaha amahugurwa abafasha gukora kinyamwuga, ni ko tubagezaho n’ibikoresho byose byifashishwa mu buhinzi n’ubworozi bwanyu, mu buryo bwizewe kandi bugezweho ku gihe, kugira ngo imirimo yanyu irusheho gutanga umusaruro mwiza.
INESAM COMPANY kumwe nabafatanyabikorwa Dufite uburyo bwihariye bwo gukora ibishushanyo mbonera by’inzu n’ibikorwa remezo bigezweho, mu buryo bworoshye kandi buhendutse, ku giciro cyiza udasanga ahandi.
Duhugura urubyiruko ruri mu buhinzi n’ubworozi ku ikoranabuhanga rya AI na IoT, kugira ngo babe abatekinisiye b’inzobere bashoboye gukoresha ikoranabuhanga rigezweho mu kongera umusaruro, gucunga neza ibikorwa, no guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi mu uburyo burambye.
Urubuga rwacu rwa e-Hinganeza ruhesha abahinzi ubushobozi bwo kubona, kugura, nogukoresha ibikoresho bigezweho n’ubuhanga bwa digitale kugira ngo bongere umusaruro w’ubuhinzi, kandi mu buryo burambye.
Sura SisitemeDutanga amahugurwa n’inama hifashishijwe ikoranabuhanga, dufasha abiga n’ababigize umwuga kubona ubumenyi n’ubushobozi bufite ireme, igihe cyose kandi aho bari hose.
Sura SisitemeDuhuza abaguzi n’abacuruzi mu buryo bworoshye kandi butunganye hifashishijwe sisitemu yacu ya e-komisiyoneri, bigatuma ubucuruzi bukura kandi ubucuruzi bwa digitale butera imbere.
Sura Sisiteme