IKORANABUHANGA MU UBUHINZI NUBWOROZI

IBYEREKEYE INESAM COMPANY LTD

INESAM COMPANY ikorana n'abahinzi n'aborozi ku imikoranire y'ihariye kandi myiza kurwego rwabahinzi n'aborozi baciriritse kugeza ku abanini. INESAM COMPANY LTD ni ikigo gikora ibikorwa byo gufasha abahinzi n’aborozi binyuze mu bujyanama bwihariye, gutanga amahugurwa, no kubahuza n’amahirwe abafasha guteza imbere ibikorwa byabo. Dukorana n’abafatanyabikorwa batandukanye mu rwego rwo kugeza ku bahinzi ubumenyi bushya, ikoranabuhanga rigezweho, n’ubundi bufasha bubafasha kongera umusaruro no kuwutunganya mu buryo buboneye. Uburyo dukorana n’abaturage buri ku ishingiro ry’iterambere ryabo, aho tubagezaho amahugurwa ajyanye n’imicungire y’umusaruro, imikoreshereze y’ifumbire, uburyo bwo kurwanya indwara n’ibyonnyi, imikoreshereze y’amazi mu buhinzi, ndetse n’uburyo bwo kwita ku matungo kugira ngo bongere ubworozi bwabo mu buryo butanga umusaruro. Uretse ubujyanama n’amahugurwa, INESAM ibahuza n’amasoko atandukanye kugira ngo umusaruro wabo ubashe kugera ku isoko ritekanye kandi ku giciro cyiza. Tubafasha no kubona ibikoresho by’ibanze bikenerwa mu buhinzi n’ubworozi birimo imbuto, ibiribwa by’amatungo, imiti, ibikoresho by’ikoranabuhanga ndetse n’ibindi bikenerwa mu kazi ka buri munsi. INESAM yiyemeje gukomeza kuba umufatanyabikorwa w’ingenzi mu iterambere ry’abahinzi n’aborozi, hagamijwe kubaka ubuzima bwabo n’ubukungu bw’imiryango yabo. .

Impamvu yo guhitamo INESAM COMPANY
  • Turi incuti y'abahinzi n'aborozi mubujyanama,amasoko na tekinike.
  • Tubazanira imbabura nziza zizigama ibicanwa, zibungabunga ibidukikije.
  • Dutanga amahugurwa yerekeye ikoranabuhanga mubuhinzi n'ubworozi.
  • Dutegura abantu bakora ku imirima no kumafamu.
  • Dufite abafatanyabikorwa n'abarwiyemezamirimo.
  • Dufatanya n'abahinzi n'aborozi mubushakashatsi.
  • INESAM COMPANY ni umurongo ubarizaho ibikoresho byomubuhinzi nubworozi.
Ibijyanye nokugezwaho serivise
  • Tukugeza ibikoresho bikoreshwa mugufata amazi.
  • tukugezaho ibikoresho bikoreshwa mukuhira.
  • Tukugezaho imashini zihinga.
  • Dutanga serivise za AI, IoT & ICT byomubuhinzi nubworozi.
Uburyo bwo gukorana

Sosiyete na barwiyemezamirimo bashaka gukorana na INESAM COMPANY bashobora kutwandikira cyangwa kuduhamagara kuri:

📞 0793679108
✉️ adminofficer@nesam.rw

Trusted Digital Partner

kuri INESAM COMPANY LTD

Kumwe n’abafatanyabikorwa ba INESAM, dukorana mu gutanga serivisi z’ubwubatsi n’ubugenzuzi (engineering & consultancy), gukurikirana no gutangiza imishinga (commissioning), gupima ubutaka (land surveying), ndetse n’ubufasha bwa tekinike (technical support) mu buryo buhamye kandi bw’umwuga.

Innovative solutions • Community-focused • Reliable & Scalable
INESAM Illustration
Trusted Digital Partner

kuri INESAM COMPANY LTD

Dufite uburyo bwihariye dukorana n’abafatanyabikorwa bacu mu kugeza ibikoresho bikenerwa mubahinzi n’ubworozi. Nk’uko tubaha amahugurwa abafasha gukora kinyamwuga, ni ko tubagezaho n’ibikoresho byose byifashishwa mu buhinzi n’ubworozi bwanyu, mu buryo bwizewe kandi bugezweho ku gihe, kugira ngo imirimo yanyu irusheho gutanga umusaruro mwiza.

Innovative solutions • Community-focused • Reliable & Scalable
INESAM Illustration
Trusted Digital Partner

kuri INESAM COMPANY LTD

INESAM COMPANY kumwe nabafatanyabikorwa Dufite uburyo bwihariye bwo gukora ibishushanyo mbonera by’inzu n’ibikorwa remezo bigezweho, mu buryo bworoshye kandi buhendutse, ku giciro cyiza udasanga ahandi.

Innovative solutions • Community-focused • Reliable & Scalable
INESAM Illustration
Trusted Digital Partner

DUHUGURA URUBYIRUKO RURI MUBUHINZI N'UBWOROZI

Duhugura urubyiruko ruri mu buhinzi n’ubworozi ku ikoranabuhanga rya AI na IoT, kugira ngo babe abatekinisiye b’inzobere bashoboye gukoresha ikoranabuhanga rigezweho mu kongera umusaruro, gucunga neza ibikorwa, no guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi mu uburyo burambye.

Innovative solutions • Community-focused • Reliable & Scalable
INESAM Illustration

Our Services

Service Image

e-Hinganeza (Smart Agriculture & Livestock)

Urubuga rwacu rwa e-Hinganeza ruhesha abahinzi ubushobozi bwo kubona, kugura, nogukoresha ibikoresho bigezweho n’ubuhanga bwa digitale kugira ngo bongere umusaruro w’ubuhinzi, kandi mu buryo burambye.

Sura Sisiteme

e-Learning System

Dutanga amahugurwa n’inama hifashishijwe ikoranabuhanga, dufasha abiga n’ababigize umwuga kubona ubumenyi n’ubushobozi bufite ireme, igihe cyose kandi aho bari hose.

Sura Sisiteme

e-komisiyoneri

Duhuza abaguzi n’abacuruzi mu buryo bworoshye kandi butunganye hifashishijwe sisitemu yacu ya e-komisiyoneri, bigatuma ubucuruzi bukura kandi ubucuruzi bwa digitale butera imbere.

Sura Sisiteme
Support Illustration

Our Support Channels

Gumana natwe, twiteguye kuguha ubufasha bwose bukenewe kugirango ubuhinzi bwawe bugende neza ndetse turikumwe nawe kugirango tugufashe kugera ku inzozi zumusaruro wifuza mubuhinzi bwawe cyangwe ubworozi.

info@nesam.rw

+250 793 679 108

Nyagatare, Rwanda

Our Partners